Kigali

Niyonizera Judith yasinyishije Soul Brothers, itsinda ry’impanga ryinjiriye muri Gospel

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/07/2024 9:15
0


Niyonizera Judithe yatangaje ko binyuze mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yashinze ya ‘Judy Entertainment’, yagiranye amasezerano y’imyaka ibiri n’itsinda ‘Soul Brothers’ agamije kubafasha kwagura impano yabo binyuze mu bihangano binyuranye azabakorera.



Mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byabo, iri tsinda ryatangiranye n’indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana bise ‘Tuza Umutima’ yasohotse mu buryo bw’amajwi (Audio) mu gihe amashusho (Video) yayo amaze igihe ari gutunganwa.

Niyonizera Judithe yagize uruhare mu gufasha bamwe mu bahanzi bazwi muri iki gihe, ariko benshi nta masezerano bari bafitanye. Kuri iyi nshuro, yabwiye InyaRwanda ko yahisemo gukorana n’iri tsinda mu buryo bw’amasezerano yanditse kubera ko ashaka gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda.

Yavuze ko amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kuzongerwa, bitewe n’uko buri ruhande ruzubahiriza ibiyakubiyemo. Ati “Abo ni bo bahanzi kuri ubu dufitanye amasezerano, ariko nk’uko mubizi nagiye mfasha abantu banyuranye, haba mu muziki, haba muri Cinema n’ahandi.”

“Nagiye mbafasha nta mikoranire yanditse ihari, ariko aba bo dufitanye amasezerano y’imyaka ibiri. Ariko muri rusange mfasha abantu, hari benshi bagiye banyura mu maboko yanjye mbafasha ariko nta nyandiko zihari”

Iri tsinda ryatangiye gukorana na Judith Niyonizera ribarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ni abasore babiri bavutse ari impanga biyemeza gukora umuziki.

Umwe yitwa Nsabimana Eylse undi akitwa Nsengimana Elie, mu muziki bahisemo gukoresha izina rya ‘Soul Brother’ mu rwego rwo kumvikanisha ko bunze ubumwe. Bombi basanzwe ari abahanga mu gucuranga piano, bakaba n’abanditsi b’indirimbo.

Babwiye InyaRwanda, ko bahisemo gukora umuziki ushamikiye ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kubera ko ‘twakuriye muri korali kandi tuvuka mu muryango ukikijwe’.

Aba basore bombi bavuga ko intego yabo ari ugukora umurimo w’Imana ‘twifashishije kuririmba ubutumwa bukagera kure’.

Bati “Muri macye ni ugufatanyikanya n’abandi baramyi bahari tugakora umurimo w’Imana, kandi twifuza ko ubutumwa bwaririmbwa bwagera kure, bukanafasha abantu babwumvise.”

Muri iyi ndirimbo y’abo bise ‘Tuza umutima’ bakubiyemo ubutumwa bwo kwihanganisha umuntu wese uri mu bihe bitamworoheye gutuza umutima akizera Imana, kuko igihe nikigera Imana izamutabara.

Nsengimana Elie ati “Muri rusange ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni uguhumuriza abantu ngo batuze umutima kuko Imana ije kubatara n’ubwo baba baca mu buzima bubagoye nyuma y’ibyo bibazo bahura nabyo Imana izabatabara.”


Soul Brothers binjiye mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana


Niyonizera Judithe yatangaje ko yagiranye amasezerano y’imyaka ibiri na Soul Brothers


Soul Brothers, ni itsinda ry’impanga ribarizwa mu Mujyi wa Nyamata risanzwe rifite ubuhanga mu gucuranga Piano 


Soul Brothers bavuga ko bakuriye mu muryango ukijijwe, ndetse bakunda kuririmba bituma binjira mu muziki

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TUZE UMUTIMA’ Y’ITSINDA SOUL BROTHERS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND